Print

Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo yavugaga amazina y’abagabo yamufashe bari gusambana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 3425

Ku munsi w’ejo ubwo yinjiraga bwa mbere muri iyi Radio ye,Wasafi FM, mu kiganiro gishya cya muziki cyitwa Block 89,yabwiye abanyamakuru bacyo ko yafashe Zari ari kwandikirana n’umuhanzi Peter wahoze muri P Square.

Yagize ati “Ntabwo nababeshya,Zari yagiranaga ubucuti mu ibanga na Peter wo muri P-Square ndetse nigeze gusoma ubutumwa bugufi bandikiranaga muri telefoni ye ndabibona,ndabimubaza abura ico anshubiza.Zari yanshaga inyuma n’umusore wamufashaga gukora siporo,akamuzana iwanjye mpaka mu cyumba,nkamufata nkabyihorera.Ntacyo nigeze mvuga.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo,abantu benshi barimo bafata amajwi maze baba bayashyize ku mbuga nkoranyambaga agera kuri Zari,ako kanya ahita yifata amashusho anyomoza Diamond ndetse amutuka cyane.

Yagize ati “Reka ndase ku ngingo.Numvise Diamond yagiye kuri Radio avuga ukuntu nagiranaga ubushuti na P-Square,umutoza wanjye w’imyitozo,n’ibindi byinshi.Ndabasaba ngo ntimwizere amagambo y’umugabo wihakanye amaraso ye.Umuntu wese wizera amagambo yuriya mugabo,araba ari injiji nkawe.”

Diamond yavuze byinshi birimo ko Zari yanze ko avugisha abana babyaranye ndetse ngo ntajya yemera ko bavugana ahubwo aba ashaka ngo uyu muhanzi ahore ajya muri Afrika y’Epfo kubareba.

Zari yahise amusubiza ko ariwe wanze kubahiriza inshingano kuko ngo ntacyo abafasha yaba mu kubaganiriza ndetse no kubaha ibibatunga ahubwo ngo yigize icyamamare kitagira icyo cyitaho.

Zari yasabye Diamond guceceka ntakomeze gushyira hanze ubuzima bwabo bwite, ngo nakomeza uburaya bwe bwose azabushyira hanze,ndetse yemeza ko Diamond ariwe ndaya ikomeye yamucaga inyuma buri munsi.



Diamond na Zari bateranye amagambo karahava