Print

RDC: Inyeshyamba zivuga Ikirundi zateze bisi yarimo abagenzi zirabambura zirangije zirayitwika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 2777

Iyi modoka ya Kompanyi ya Okapi,yavaga i Bukavu yerekeza Uvira,yatezwe n’inyeshyamba zivuga Ikirundi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa Mbere,zisohora abagenzi bari bayirimo,babambura amafaranga n’amatelefoni barangije batwika iyi modoka bari barimo.

Umumotari wageze aho iyi bisi yatwikiwe,yakubiswe ndetse akomeretswa n’izi nyeshyamba zavugaga ikirundi,moto ye nayo iratwikwa.

Uwatanze aya makuru,yavuze ko izi nyeshyamba zaturutse mu Burundi zitwaje imbunda zihita zinjira muri RDC,zikambika mu gace ka Uvira.

Umuyobozi ishyirahamwe rirengera abasivili muri Uvira, Willy Selemba,yasabye Leta ya Congo kurwanya inyeshyamba zose zikorera muri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyane ko umuhanda wa Bukavu-Uvira usigaye utera ubwoba abagenzi.

Nta mugenzi numwe wakomerekejwe n’izi nyeshyamba nkuko Enock Ruberangabo usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera ikiremwamuntu,yabitangarije BBC.

Izi nyeshyamba zageraga hafi kuri 50,zari zifite imbunda zimwe zambaye imyenda ya gisirikare gusa abazibonye bemeza ko ariza Forebu cyangwa Mpabampema bose bakomoka mu Burundi.