Print

Paul Pogba yameneye ibanga rikomeye bagenzi be bakinana mu ikipe ya Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 5292

Uyu Mufaransa ukina hagati mu kibuga,yabwiye bagenzi be bakinana ko ntawe uzamuhagarika ku cyemezo yafashe cyo kuva mu ikipe ya Manchester United yerekeza muri Real Madrid.

Mu kwezi gushize nibwo Pogba yabwiye abanyamakuru ko inzozi ze ari ugukina mu ikipe ya Manchester United ariyo mpamvu mu mpeshyi nta kabuza azayerekezamo mu mpeshyi.

Pogba yaciwe intege ni uko iyi kipe ye yitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse ngo niramuka inaniwe kwerekeza muri UEFA Champions League uyu mwaka bizaba imbarutso yo kuyivamo.

Juventus irifuza kwisubiza uyu mukinnyi w’imyaka 26 ariko we ntabwo ashaka kongera kuyisubiramo ahubwo arashaka kujya gukorana na mwene wabo Zidane.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko kujya muri Real Madrid kwa Pogba bisa nk’ibyarangiye ndetse mu mpeshyi ngo ibikapu bye azabyuriza indege yerekeza I Madrid.



Pogba arashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid