Print

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2019 Yasuwe: 3775

Ibi Diamond uri mu bakora indirimbo zigakundwa cyane muri Afurika yose, yabitangarije mu kiganiro “Block 89” cya Radio Wasafi.

Yavuze ko Zari Hassan yakundanaga na Peter Okoye wahoze muri P Square amezi macye mbere y’uko babyarana umwana wa mbere ndetse ngo yabimubajijeho ariko mu gihe bari batangiye kubyirengagiza ngo Zari arongera akundana n’umugabo wamufashaga mu gukora imyitozo ngorora mubiri mu rugo rwabo.

Yagize ati”Zari Hassan yakundanaga na Peter Okoye amezi macye mbere y’uko tubyarana umwana wa mbere, Latiffah Dangote. Nasomye ubutumwa bw’urukundo yandikiranaga na Peter bohererezanyaga bifashishije telefoni. Njye ubwanjye narabimubajije.”

“ Zari yazanye umutoza wamufashaga gukora imyitozo ngororamubiri (Gym) mu nzu yacu i Madale muri Tanzania. Nawe barakundanye. Abikora yirengagije ko twari tufitanye ikibazo cya Peter bakundanye. Yinjiye mu rukundo rw’ibanga n’umutoza wamufashaga gukora siporo nawe mbere y’uko twibaruka umwana wacu wa mbere……..”

Zari na Diamond bigeze kujya kuba mu nzu imwe muri Afurika y’Epfo.

Asa n’uwiregura ku cyatumye aca inyuma Zari dore ko uyu mugore yatandukanye na Diamond tariki ya 14 Gashyantare aribyo amushinja, Uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania yavuze ko yasabye Zari kuva mu nzu yabagamo muri Afurika y’Epfo bakajya kubana muri Tanzania kuko ariho akorera umuziki we ariko uyu mugore akabyanga mu gihe cy’amezi atatu.

Diamond yakomeje asa n’uwishongora ati ” Nk’umusore ukiri muto w’icyamamare rero, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buracyari hejuru, nta bundi buryo nari gukoresha ngo nihangane muri ayo mezi atatu nabishatse. Nakoze imibonano mpuzabitsina n’abandi kuko kwihangana byari byanze kandi abakobwa barazaga ari benshi cyane.”

Akomeza agira ati “Nari niteguye gushingira buzinesi Zari hano muri Tanzania ariko yaranze ajya gukorera muri Afurika y’Epfo. Ni iki mwari muntegerejeho gukora ushingiye ku bagore benshi bari bampaze amaso nk’icyamamare.”

Diamond kandi yabajijwe ku byo kwanga kwita ku bana babyaranye ndetse ntatange n’indezo Zari amushinja, asubiza ko we ubwe atanze kubikora ahubwo Zari yafunze amayira yose bakoreshaga bavugana, haba kuri telefoni igendanwa ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Ikindi kandi ko Diamond yakunze zari kurusha abandi bose yahuye nabo.

Akimara kumva ibyo uwahoze ari umugabo we yamuvuzeho, Zari kuri ubu ufite umukunzi mushya , yavuze ko Diamond ari igicucu ndetse ko ari umubyeyi gito utagira icyo yitaho kuko yihakanye amaraso ye ubwo yavugaga ko atabyaranye na Hamisa Mobetto kandi barabyaranye, anahakana ko atigeze amuca inyuma ko ibyo yavuze byose ari ibinyoma. Ibi yabitangarije kuri Instagram.

Zari kandi yasabye Diamond ko yamwubaha akamuvira mu buzima kuko we n’abana be bameze neza, yanasabye abamukurikira kudaha agaciro ibyo Diamond yatangaje.

Zari yakomeje avuga ko afata Diamond nk’utakiriho ndetse ko nta ho bateze kongera guhurira, nta bufasha bwe we n’abana be bakeneye biturutse ku kuba yihandagaje akajya kuri Radio agiye kumuharabika no kumusiga isura mbi muri rubanda kandi atarigeze na rimwe amuca inyuma.

zari yarahiye agira ati ” Niba naraguciye inyuma abana banjye bapfe.”

Zari yakomeje abwira Diamond ati ” Urabizi neza ko buri gihe wabaga uri kumwe n’abakobwa muryamanye mu gitanda cyanje nako cyacu….Mu nzu niyubakiye none urajya kuri Radio ugamije kunsebya. Uzi ni ikindi?, Mama yampaye uburere bwiza. Ariko ndagusaba udakanda ku mbarutso kuko ndamutse ntangiye kuvuga kuri wowe, ntiwabona aho wihisha.”

Yanavuze ko atigeze abuza Diamond guhura n’abana be ahubwo ko yasabye umwunganizi mu mategeko wa Diamond guhura n’awe kugira ngo babiganireho.

Yavuze ko Diamond aheruka kubona abana be amaso ku maso mu Ukwakira 2018 kandi ko adashobora kubamwoherereza batabiganiriyeho.

Diamond Platnumz na Zari Hassan batangiye gukundana mu Ukwakira 2014, babyaranye abana babiri Latiffah Dangote w’imyaka 3 na Prince Nillan w’imyaka 2.