Print

Kigali: Kapiteni wahoze mu ngabo z’u Rwanda yahiriye mu nzu arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 8933

Abanyerondo babonye uyu musirikare bwa nyuma,bavuze ko uyu mugabo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda,Rtd Capt Butare, yatashye mu rukererera rwo mu ijoro ryakeye, saa 3h00 ari kunywa itabi.Hashize umwanya aryamye,nibwo babonye inzu ye itangiye gushya. Police yasanze yapfuye ariko nta bikomere, bikekwa ko yabuze umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatashye mu rukerera anywa itabi, bigakekwa ko ari ryo ryatwitse inzu.

Ati “Yanyuze ku banyerondo ari kunywa itabi aragenda ajya iwe. Abamutabaye basanze matola yari aryamyeho yahiye uruhande rumwe hari n’ibindi bintu byo mu nzu byahiye nawe yapfuye. Birakekwa ko ari iryo tabi yanywaga ryateje inkongi, ariko nta wahita abyemeza kuko haracyakorwa iperereza.”

CIP Umutesi yavuze ko hari n’ibindi bintu bike byafashwe n’inkongi ariko ku bw’amahirwe gaz yari iri muri iyo nzu ntiyaturika.

Butare yabaga muri iyo nzu wenyine kuko umugore we n’abana batabana ariyo mpamvu bikekwa ko yabuze umwuka kubera kubura umutabara.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Police biri Kacyiru gusuzumwa.


Comments

gatare 25 April 2019

RIP Captain.It is so sad.Ariko se twaba tuzi neza uko bigenda iyo dupfuye?Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).