Print

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye amaso ku maso ariko yanga gusaba imbabazi umuhungu we ngo ni umwana

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2019 Yasuwe: 6528

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abamwe mu banyamakuru b’iyi Radio agaragaza Juma n’umuhungu we ndetse n’abandi bantu batandukanye bari muri Sitidiyo za Radio Wasafi bari kubyinira hamwe ubona ko bahuje urugwiro.

Se wa Diamond Abdul Juma imbere y’abanyamakuru yagize icyo avuga ku mubano we n’umuhungu we udahwitse, avuga ko atari ngombwa ko amusaba imbabazi bitewe n’uko ari umuntu mukuru ndetse na Diamond akaba umwana we.

Yagize Ati” Njyewe ndi umuntu mukuru kandi uyu nawe ni umwana wanjye, sinshobora kumusaba imbabazia hubwo icyingenzi ni uko twabana neza”.

Kutumvikana hagati ya Diamond na Se umubyara byatewe n’uko uyu muhanzi yakuze adahabwa uburere n’uyu mugabo umubyara bivugwa ko yari yarabataye we na nyina witwa Sanura Kasimu Bi Sandra.

Diamond na Se bahuye amaso ku maso nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka kugeza naho mu minsi yashize uyu mugabo yatakaga ubukene bukabije hagati aho ntagire icyo ahabwa n’uyu muhungu we uri mubahanzi bafite agatubutse muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uyumugabo yongeye kumvikana atakambira abantu avuga ko uburwayi bw’amaguru bumugeze habi, kugeza ubwo yafashwe akavuzwa n’abandi bantu batari uyu muhungu we.

Guhura kwabo byahaye icyizere inshuti z’umuryango wabo ko hashobora kugaruka ubwumvikane hagati yabo, uyu musaza nawe akabasha gufatwa mu mugongo n’ubushobozi umuhungu we amaze kugeraho.