Print

Miss Mwiseneza Josiane ari mu Rukundo n’umusore w’i Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2019 Yasuwe: 7581

Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Mata 2019,umuramyi Patient Bizimana yakoze igitaramo ‘Easter Celebration Concert 2019’ cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground cyitabiriwe ku buryo bukomeye na benshi barimo na Miss Mwiseneza Josiane w’i Rubengera.

Miss Mwiseneza Josiane wambaye ikamba rya nyampinga ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda 2019,yahishuye ko asanzwe akunda Patient Bizimana kuko ari umuhanzi usanzwe ashenjagura umutima we biturutse k’ubutumwa bw’agakiza anyuza mu bihangano bye.

Yabajijwe kandi niba yaba ari mu rukundo n’umusore, asubiza agira ati: “Oya”. Ku itariki nk’iyi kandi uyu mukobwa yagiranye ikiganiro na Radio Isango Star, avuga ko yishimiye kuba ari umwe mu bitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana kandi ko ari umuhanzi akunda.

Miss Mwiseneza yarivuguruje!

Umunyamakuru wa Isango Star yabajije Mwiseneza Josiane ati “Iyi Pasika igusize ufite umuntu ukwibitseho” Arasubiza ati “Cyangwa njye nibitseho”. Josiane abaza umunyamakuru ati “Uwibitseho undi ni nde? . Umunyamakuru ati “Mwibikanyemo”, Josiane agira ati “Yego” [Abivuga aseka]. Umunyamakuru arongera ati “Sure”, Miss Josiane nawe ati “Sure”.

Umunyamakuru yabajije Miss Mwiseneza Josiane niba umusore bakundana abarizwa i Kigali, asubiza ko abarizwa i Kigali.

Yavuze ko bari basanzwe baziranye bitari cyane ariko ko uwo muhungu yari asanzwe aziranye n’abavandimwe be cyane.

Miss Josiane avuga ko mbere na nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, uyu musore yihebeye yari asanzwe akurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi. Asabwe kugira icyo amubwira yagize ati “..Ubuse ndakamubwira koko ubwo naba nkabwiye abankurikiye kandi ari we ndi ku kabwira.”

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza amusaba kugira icyo abwira umukunzi we, maze Miss Josiane agira ati “ Oya! Icyo namubwira nakimubwira ntabwo ari ngombwa ngo nkibwire abanyarwanda.” Yemeye ntagushidikanya ko akunda uwo musore, ati “Yego! Ndamukunda.”

Miss Mwiseneza avuga ko ari mu rukundo n’umusore w’i Kigali akandi kanya akabihakana.


Comments

Lyli 26 April 2019

Umva uyu nawe! Ni umustar nyine!Ko utaje ngo umurushe se?nta byaje mu rusaku?abanyarwanda ishyali rizabanika ku gahinga


agaciro peace 25 April 2019

Ubu se inkuru nk’iyi itumariye iki koko? Kuki mugira umustar umuntu utari we? No kuba ’miss popularity" nyine byaje mu rusaku rutagira igifatika rushingiyeho, ngo hari "umuturage" waje mu irushanwa rya Miss Rwanda, nta kindi. Niba mbeshya munyomoze!