Print

Perezida Kim yasuye Putin yakirizwa indabo,umunyu n’umugati [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 5804

Aba baperezida bombi bahuye kuri uyu wa Gatatu,baganira byinshi birimo guhuza imbaraga no kugabanya ibijyanye no gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Bivugwa ko Kim yahuye na Putin kugira ngo amusabe ubufasha nyuma y’aho ibiganiro yagiranye na Trump mu mujyi wa Hanoi itagize icyo igereho.

Kim na Putin bavuganye ku bijyanye n’ubushuti bwahoze hagati y’ibi bihugu ndetse Putin yabwiye Kim ko agiye kumufasha guhangana na bimwe mu bibazo igihugu cye gifite.

Nyuma yo kuganira kw’aba bagabo bombi,Putin yagize ati “Ndatekereza ko uyu muhuro uratuma tumenya neza uko twakemura ikibazo cy’umwigimbakirwa wa Korea[Korean Peninsula],ndetse nicyo Uburusiya bwafasha Korea mu bibazo bihari.

Kim we yavuze ko uyu muhuro ugiye kurushaho kuzamura ubushuti ibi bihugu byombi bimaze imyaka myinshi bifite ndetse bugashinga imizi.

Putin yabwiye Kim ko yiteguye kumufasha mu biganiro yifuza kugirana na Trump ku byerekeye gukurirwaho ibihano Korea ya ruguru yafatiwe.

Abana b’Uburusiya bahaye ikaze Perezida Kim waje muri gari ya moshi, bamwakiriza indabo,umunyu n’umugati.











Comments

gatera 25 April 2019

Russia,China na North Korea bavuga rumwe.Bose ni abanzi ba Amerika muli iki gihe kandi bose bafite atomic bombs na Intercontinental Missiles.Russia ihanganye na Amerika ku kibazo cya Crimea na Ukraine.China nayo ihanganye na Amerika ku kibazo cya South China Sea,ku buryo isaha n’isaha bashobora kurwana.Ibi bibazo byose bishobora guteza intambara ya 3 y’isi twese tugashira,kubera ko noneho ibihugu byakoresha atomic bombs.Chance tugira nuko Imana ibacungira hafi.Aho kugirango batwike isi yiremeye,bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika ibitwaro byabo.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ishobora kuba itari kure.