Print

Umukinnyi ukomeye muri Brazil yasanzwe mu muhanda yishwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 3302

Uyu rutahizamu wakinannye n’ibyamamare bitandukanye birimo Romario,yari umukene bikabije kuko atagiraga aho kuba ariyo mpamvu yasanzwe ku muhanda yishwe.

Valdiram wamamaye cyane mu ikipe ya Vasco da Gama,yiciwe mu gace ka Santana gaherereye mu mujyi wa Sao Paulo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Valdiram ntabwo ari izina ryoroshye mu mupira w’amaguru muri Brazil kuko muri 2006 yatsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya Copa do Brasil ubwo yakinanaga na Romario muri Vasco da Gama.

Kubera ko abanya Brazil bameze nk’abanyafurika bamwe na bamwe, Valdiram yasigin’ibinyamakuru bituma yishora mu businzi n’ibiyobyabwenge ntiyibuka kwizigamira ariyo mpamvu yabuze aho atura yigira ku muhanda.

Valdiram yasinye muri Vasco da Gama mu mwaka wa 2006 atsinda ibitego 14 mu mikino 32 ndetse atsinda ibitego 7 muri Copa do Brasil y’uyu mwaka,bituma atangira gusuzugura ubuyobozi ndetse atangira gusiba imyitozo uko yishakiye.

Vasco da Gama yafatiye ibihano Valdiram birimo kumwirukana,atangira kuzenguruka amakipe anyuranye arimo n’ayo muri Qatar n’ahandi gusa birangiye agiye kuba ku muhanda.

Valdiram wari umaze imyaka 10 yose arwana no gucika ku ngeso yo kunywa ibiyobyabwenge byari byaramwokamye,yishwe n’abagizi ba nabi bituma polisi itangira iperereza ryafashe abagabo 3 ijya kubahata ibibazo,umwe aba umwere.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Sao Paolo kugira ngo usuzumwe icyamuhitanye,kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.