Print

Umuganga yasindiye mu ndege ashaka gufungura umuryango wayo bamuzirikira ku ntebe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 4545

Ubwo iyi ndege ya kompanyi ya Aeroflot yari imaze umwanya mu kirere,uyu musinzi w’imyaka 43 yatangiye gusakuriza abagenzi ndetse ashaka gufungura umuryango ufasha gusohoka byihuse [emergency exit],bituma abagenzi bamufata bamuzirikira ku ntebe.

Uyu musinzi wari muri iyi ndege yavaga Bangkok yerekeza Moscow,yafashe iyi ndege yasinze kuko mbere y’uko ahaguruka yari amaze amasaha 10 anywa inzoga.

Ubwo Bondar yageragezaga gushaka gufungura umuryango ufasha gusohoka byihuse habaye ikibazo,umugenzi ukomoka mui Norway yamusimbukiye amukubita hasi,abarusiya bari kumwe bahita bamufata barazirikira ku ntebe.

Umwe mu bagenzi yagize ati “yari afite amacupa abiri y’inzoga iruhande rwe ashaka gufungura umuryango.abashinzwe umutekano mu ndege bamubujije bo n’abandi bagenzi ariko akomeza kuvuza induru.

Yarize cyane ubwo bari bamuziritse ku ntebe,avuza induru ngo “amaboko yanjye araziritse sindi guhumeka.”

Ubwo indege yari igeze mu mujyi wa Moscow,Bondar yahise ashyikirizwa polisi,ijya kumufunga aho yemeye amakosa ye ndetse ayasabira imbabazi gusa yavuzwe ko yibwe amapawundi 1000 mu gikapu yari afite