Print

Ben Pol yateye ivi asaba umukunzi we ukomoka muri Kenya kumubera umugore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 3710

Ben Pol ukomoka muri Tanzania,yateye ivi imbere y’uyu mukunzi we Anerlisa Muigai ukomoka muri Kenya amusaba kumubera umugore nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Mu myambaro y’umweru,Ben Pol waririmbye Wakuone yambitse impete uyu mukobwa w’ikizungerezi usanzwe ayobora kompanyi yitwa Nero Water muri Kenya.

Nyuma yo kumwambika impeta Ben Pol yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ibi byabaye…Yavuze ngo yego.

Uyu mukunzi wa Ben Pol,Anerlisa nawe yemeje ko yemereye Ben Pol kumubera umugore.

Abahanzi bo muri Tanzania bakomeje gukundana n’abanya Kenyakazi kuko uretse Ben Pol,Diamond,Mbosso n’abandi bayobotse Kenya bahashaka abakunzi.