Print

U Rwanda rwakatishije itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi ya Beach Volleyball

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2019 Yasuwe: 1182

Ikipe y’abahungu igizwe na Olivier Ntagengwa na Patrick Kavalo Akumuntu yabigezeho itsinze Afurika y’Epfo amaseti abiri ku busa[21-18,21-17],ihita ikatisha itike ya ½ cy’irangiza muri iyi mikino.

Ikipe y’abakobwa igizwe na Charlotte Nzayisenga na Benitha Mukandayisenga yakinnye mu gitondo,itsinda Bostwana amaseti 2-0 (21-9,21-10) nayo ikatisha itike ya ½ muri iyi mikino nyafurika ndetse bituma igera mu mikino y’isi.

Ikipe y’abagabo yari mu itsinda rikomeye rya Morocco, Algeria na Misiri yabashije kubyitwaramo neza igera mu mikino y’isi cyo kimwe n’abakobwa bari mu itsinda rimwe na Algeria na Niger.

Mbere y’uko aya makipe ahagarariye u Rwanda agera muri 1/4, Abagabo babanje gutsindwa na Misiri iseti ya mbere bisubiraho bayitsinda amaseti 2-1[20-22, 21-13 15-13] mu mukino ubanza.Uwa 2 batsinzwe na Maroc amaseti 2-0(21-17,21-17) mu gihe uwa 3 batsinze Algeria amaseti 2-0 (21 -14,21-14). Abagore bo batsinze Algeria amaseti 2-0 (21-11,21-19).

Aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda yageze muri 1/2, agiye gukomeza guhatana muri iyi shampiyona y’Aafurika kugira ngo arebe ko yakwegukana ibikombe ku mikino ya nyuma izaba kuwa 27 Mata uyu mwaka.