Print

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha ab’Abanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 25 April 2019 Yasuwe: 9164

Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.

Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi (respondents) ni abagore n’abagabo ibihumbi 10 bakomoka muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’uko Bigeye dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Esquire itangaza ko yagendeye ku bintu bitandukanye mu gukusanya ibitekerezo. Kiti “ Ni uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo imyambarire, uburebure, imiterere y’umubiri. Ibi byose byagendeweho mu kureba abagore beza.”

Iyi kompanyi ivuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo, yasanze ibihugu bikurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abakobwa beza.

1.Burundi bufite amanota 85
2.U Rwanda rufite amanota 79
3.Uganda ifite amanota 67
4.Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amanota 66
5.Tanzania ifite amanota 60
6.Sudani y’Amajyepfo ifite amanota 60
7.Kenya ifite amanota 45

Abarundi baje imbere y’Abanyarwanda mu gihe abagore bo mu rw’imisozi igihumbi batajya barya iminwa mu kuvuga ko bari mu beza ku mugabane wa Afurika. Ese waba mwiza muri Afurika mu gihe mu karere utayoboye?


Comments

my names rabuni 3 January 2024

nukur abarund tuza imbere munyambaro mukugendera imico nakaranga nayo uganda oya barapfuye abantu baja kubagabo bafis imyaka 13 niho ahant nabony bafis banyokuru bimyaka 26


hellorwanda 26 April 2019

kbsa aha ntibabeshe no mumuco abarundi kazi bararenz abanyarwandakazi! no mu bwiza nubw atari kanini baturusha gsa baraturusha


GGG 26 April 2019

Mu maso , ku isura abarundukazi basa neza, ariko ibibero, amaguru, wapi, ntacyikenda, wagirango bakina muri défense, hamwe bita mu ba 2 mu mupira wa ruhago.


Igisupusupu 26 April 2019

Umugore mwiza amenywa n’uwamuraramye