Print

Peter wahoze muri P-Square yasubije Diamond uherutse kumushinja gusambanya uwahoze ari umugore we Zari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 4588

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka Zombie,Wokie wokie n’izindi,yatangaje ko yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Diamond Platnumz ariko ibyo yamushinje ari ubucucu.

Yagize ati “Mbabwije ukuri,sinzi icyo yashakaga kuvuga.Njye ntacyo nabivugaho.Mfite indirimbo nshya nshaka kuvugaho sinshaka ibindangaza.Ntacyo navuga ku birego bya Diamond gusa ibyo yavuze ni ubucucu.Iyo abantu babonye uri gutera imbere ntibabura gushaka ibigusubiza inyuma.Njye na Diamond dusanzwe turi inshuti,ni umuntu wanjye.”

Kuwa 23 Mata 2019,nibwo Diamond Platnums yinjiye muri Radio ye nshya,Wasafi FM, mu kiganiro gishya cya muziki cyitwa Block 89,abwira abanyamakuru bacyo ko yafashe Zari ari kwandikirana n’umuhanzi Peter wahoze muri P Square.

Yagize ati “Ntabwo nababeshya,Zari yagiranaga ubucuti mu ibanga na Peter wo muri P-Square ndetse nigeze gusoma ubutumwa bugufi bandikiranaga muri telefoni ye ndabibona,ndabimubaza abura ico anshubiza.Zari yanshaga inyuma n’umusore wamufashaga gukora siporo,akamuzana iwanjye mpaka mu cyumba,nkamufata nkabyihorera.Ntacyo nigeze mvuga.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo,abantu benshi barimo bafata amajwi maze baba bayashyize ku mbuga nkoranyambaga agera kuri Zari,ako kanya ahita yifata amashusho anyomoza Diamond ndetse amutuka cyane.

Yagize ati “Numvise Diamond yagiye kuri Radio avuga ukuntu nagiranaga ubushuti na P-Square n’umutoza wanjye w’imyitozo,n’ibindi byinshi.Ndabasaba ngo ntimwizere amagambo y’umugabo wihakanye amaraso ye.Umuntu wese wizera amagambo yuriya mugabo,araba ari injiji nkawe.”



Mr P yahakanye ko yaryamanye na Zaribigeze kwifotozanya


Comments

gatare 26 April 2019

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.