Print

Adebayor yatangaje ukuntu yari agiye kwiyahura kubera umuryango we n’ukuntu Jose Mourinho yasuzuguye Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 3019

Adebayor w’imyaka 35,yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16,umuryango we wamwokeje igitutu cyane ngo awuvane mu bukene,bituma arambirwa ashaka kwiyahura.

Yagize ati “Nari mfite imyaka 16.Icyo nashakaga kwari ugufasha umuryango wanjye kuva mu bukene ariko banshiragaho igitutu kidasanzwe.Sinashoboraga kucyihanganira.Iyo umuryango ukennye,abantu bose baba bunze ubumwe ariko iyo umwe akize buri wese arakwishyuza nkaho umubereyemo ideni.

Muri Metz,nakoreraga ibihumbi 3 by’amapawundi ku kwezi ariko bansabaga kubagurira inzu y’ibihumbi 500 by’amapawundi.Ikipe yarambiwe imyitwarire yanjye.Umunsi umwe ubwo nari nicaye ku gitanda,naribajije nti aha ndi kuhakora iki,nta muntu unyishimiye kubaho kwanjye bimaze iki?.

Hari pharmacy yakoreraga hejuru y’inzu nabagamo.Naragiye ngura amapaki y’ibinini byica iyo ubinyoye ari byinshi.Babanje kwanga kubingurisha mbabeshya ko ari ibyo gufasha abanya Togo.Nakoze imyiteguro,nywa amazi yose.Nahamagaye inshuti yanjye mu gicuku musezeraho.yansabye kutihutisha ibintu ko hari impamvu nkwiriye kubaho.”

Adebayor yabwiye Daily Mail ku myitwarire ya Jose Mourinho ukunda ibikombe ku buryo budasanzwe ndetse n’umubano yari afitanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid.

Yagize ati “Muri Real Madrid twatsinze ibitego 3-0 mu gice cya mbere.Yinjiye (Mourinho) mu rwambariro ameze nk’umusazi.yakubise umugeri frigo,TV,amena n’amazi.

Yatutse buri wese.Ndabyibuka yatutse Ronaldo kandi yatsinze ibitego 3 wenyine aramubwira ati “Buri wese avuga ko uri umukinnyi wa mbere ku isi ariko wakinnye nabi.Nyereka ko uri uwa mbere.Ronaldo yarabyumvise.yatsindaga ibitego 3 kenshi ariko yahaga agaciro kenshi igitego yahushije.”





Adebayor wakiniye Real Madrid na Arsenal yatangaje ko yigeze gushaka kwiyahura