Print

Abafana aba Manchester United barakajwe n’abakinnyi ikipe yabo ishaka kugura mu mpeshyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 4045

Manchester United iri mu makipe akize ku isi,ikomeje gutuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko abafana bayo batishimiye abakinnyi iri gushaka.

Manchester United irifuza abakinnyi 6 barimo Declan Rice wa Westham, Saul Niguez wa Atletico Madrid, Joao Felix wa Benfica,Aaron Wan-Bissaka wa Crystal Palace,Richarlison na Idrissa Gana Gueye bombi bakinira Everton.

Muri aba bakinnyi nta myugariro urimo kandi abafana benshi ba United bavuga ko ikipe yabo nta bwugarizi ifite kuko Phil Jones,Chris Smalling,Eric Bailly bose bari ku rwego rwo hasi.

Manchester United iheruka gutsindwa imikino 7 mu mikino 9 iherutse gukina,ishobora gutakaza amahirwe yo kurangiza mu makipe 4 ya mbere,bigatuma kubona abakinnyi bakomeye bibagora.

Nubwo bivugwa ko Manchester United ishaka Jadon Sancho wa Borussia Dortmund,ibinyamakuru byo mu Bwongereza biravuga ko Richarlison ariwe ushobora korohera iyi kipe y’ubukombe ariyo mpamvu umutoza Ole ariwe yifuza cyane.


Richarlison ayoboye uritonde rw’abakinnyi Manchester United yifuza