Print

Umunyarwandakazi yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 6 muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 5287

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,nibwo iyi mpanuka yabaye ihitana abantu batanu barimo Haji Abudallah Muwonge w’imyaka 54 ukomoka ahitwa Nyamitanga Mbarara,Umunyarwandakazi Anastasie Mukakamali w’imyaka 66, ,Abed Mansoor Ssemanda ukomoka ahitwa Kakoba Mbarara,Aharizira Christine w’imyaka 25, ukomoka ahitwa Mutojo Ntugamo n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 5.

Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo,nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Premio UAZ 417D yagonganye n’ikamyo yaturukaga mu kindi cyerekezo,nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza.

Aba bantu bahitanywe n’iyi mpanuka,bahise bajyanwa mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital.


Comments

INNOCENT 27 April 2019

NSHIMYE IZINKURU MUTUGEZAHO. ARIMPANUKA,CYANGWA ANDIMAKURU ATANDUKANYE BIGARAGARAKO MUTUBERAMASO IMANIBAHUMUGISHA. ABABUZABABO BIHANGANE


mazina 26 April 2019

Urupfu ruradutungura,cyanecyane impanuka zo ku muhanda.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.
Upfa gusa kuba uri umukristu nyakuri.Iyo upfuye,bible ivuga ko Imana izakuzura ku munsi wa nyuma,ikaguha ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Ariko Imana yashyizeho 2 conditions:Gukora ubushake bwayo no kutibera mu byisi gusa ntushake Imana.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bibera mu gushaka ibyisi gusa.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’Imana dushyizeho umwete.Nicyo Imana idusaba kugirango izatuzure.


Kageyo 26 April 2019

Murebe neza niba atari muri RNC nicyo yamaranaga nuwo Meya. Ese yari avuye mu Rwanda cyangwa yarasanzwe aba muri Uganda?