Print

Dady de Maximo yavuze uburyo bamwangije igitsina baranamusambanya muri Jenoside yakorewe Abatutsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 April 2019 Yasuwe: 6027

Dady de Maximo yize amashuri ye yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare(GSOB) yize kandi muri ETO Kibuye akomereza muri ETO Muhima,yize kandi ibijyanye n’ikorabuhanga mu by’inganda mu Bufaransa mu ishuri ryitwa Educatel Rouen France.

Dady de Maximo nyuma y’imyaka 25 yahishuye uburyo yafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabivuze ubwo yibukaga ‘umunsi mubi mu buzima bwe’, tariki 25 Mata, ubwo icyo gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahuraga n’akaga gakomeye.

Mu buhamya burebure yanyujije kuri Facebook, Dady de Maximo yahishuye inzira by’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 12.

Yavuze ko yari atuye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali hafi y’ishuri ribanza ryaho, ari naho Interahamwe zari zarundanyirije Abatutsi bagombaga kwicwa.

Tariki 13 Mata 1994 bahungiye mu kigo cya Radiyo y’Abadage, aho abenshi mu bagabo n’urubyiruko bishwe mu gihe Abazungu bahakoraga bari bahungishijwe.

We n’abo mu muryango we baje kurokorwa n’umupasiteri witwa Silas Kanyabigega n’umugore we witwa Venantie barabahisha.

Interahamwe zaje kuvumbura ko bihishe muri uru rugo, barahava bajya kwihisha mu bihuru no mu mashyamba.

Tariki 14 bahungiye mu ishuri ribanza rya Kinyinya. Interahamwe zazaga buri gitondo zigahamagara amazina y’abagomba kwicwa. Buri wese yabaga ategereje ko izina rye rigerwaho.

Dady De Maximo yavuze ko mu basirikare bagendaga mu bitero byicaga Abatutsi bari mu ishuri ribanza rya Kinyinya, harimo uwitwaga Janvier bari basanzwe baziranye kuko bajyaga banakina umukino wa Volleyball mu bihe by’ibiruhuko.

Uyu yari amwitezeho amakiriro ariko siko byaje kugenda. Ati “Natekereje ko Janvier agiye kundokora ubwo yansabaga kubakurukira. Nari nizeye ko byibuze mbonye amahirwe yo kurokoka.”

Aho kurokoka nk’uko yari abyiteze kuri uyu musirikare bari baziranye, Dady De Maximo yahuye n’akaga gakomeye. We n’abandi bari kumwe barakubiswe banafatwa ku ngufu n’abantu benshi.

Ati “ Batumanuye mu Kagali ka Murama, abakobwa n’abagore babiri baturuka Gacuriro, abahungu babiri bandutaga nanjye. Ubwo twageraga mu kibaya kiri hagati ka Kinyinya na Kami hari akazu k’amazi, aho rero nibwo batangiye kudukubita, batwambura ubusa mu buryo bwa kinyamaswa, batangira kudusambanya. Twarariraga, twaraborogaga. Nari umwana ariko nta mpuhwe bari bafite.”

Yavuze ko abantu bamufashe ku ngufu bari hagati y’icumi na 18 kandi bari bakuru.

Uretse gufatwa ku ngufu, Dady de Maximo, yavuze ko bashatse kumukata igitsina ngo kiveho burundu, ariko ngo bagikuyeho uruhu ‘nk’uhata ikijumba’.

Ububabare, ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, Dady de Maximo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko abyibuka nk’ibyabaye ejo kandi bidateze kuzasibangana mu mutima we.

Yavuze ko yongera gushengurwa n’intimba iyo yibutse ko uwitwa Bahizi Emmanuel wamufashije kwivuza ibikomere, nawe yishwe n’abacengezi tariki 22 Kamena 1998, ubwo bari kumwe muri bus ya Onatracom i Nyange ariko ku bw’amahirwe we akarokoka.

Akomeza gukomeretswa n’amagambo avugwa n’abantu batandukanye kuri internet, mu binyamakuru, n’ahandi nyamara batazi inzira y’ubuzima bwe, ibintu bituma asubira inyuma agatekereza ku kaga yahuye nako.

Itariki ya 25 Mata 1994 ngo yatumye ‘hari ubwo yumva yanze abagabo n’abagore’.

Dady de Maximo yavuze ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abafashwe ku ngufu n’abasirikare muri Jenoside n’abibakoze, kuko bamwe mu ababasambanyije batasubiye mu gisirikare ahubwo bibereye mu ngo zabo batekanye.

Asaba ko abahemutse bakwiye kwemera ibyaha bakoze, bakicuza kandi ngo ibi byanafasha abo bahemukiye.