Print

Umukinnyi Jose Mourinho azagura bwa mbere n’ikipe agiye kwerekezamo byamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 6193

Mourinho watoje Inter Milan kuva 2008 kugeza 2010 akayifasha gutwara Serie A ebyiri na UEFA Champions League,agiye kuyigarukamo mu mpeshyi aho yiteguye guhanganira na Manchester United ku mukinnyi Philippe Coutinho wa FC Barcelona.

Ikinyamakuru Don Balon cyatangaje ko Mourinho akunda imikinire y’uyu munya Brazil ariyo mpamvu yifuza guhita amusinyisha nabona akazi muri Inter.

Mourinho afite ubuhanga bwo kureshya abakinnyi yahoze akorana nabo ariyo mpamvu ahabwa amahirwe yo kugarura uyu musore yatoje akiri umwana muto cyane mbere y’uko yerekeza muri Liverpool.

Jose Mourinho amaze igihe akora ubusesenguzi kuri TV aho yemeje ko mu mpeshyi azahita atangira akazi mu ikipe atatangaje ariko benshi bemeje ko ari Inter milan.


Mourinho yiteguye kugarura Coutinho muri Inter Milan