Print

PSG yamaze kugura umukinnyi ukomeye muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2019 Yasuwe: 6526

Ander Herrera wageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2014,ntiyongerewe amasezerano n’iyi kipe ariyo mpamvu yahisemo kwerekeza I Paris gukomerezayo ruhago mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Ander Herrera ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwitanga mu kibuga ndetse no gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ye ibone intsinzi.

Ikipe ya Manchester united irifuza kugabanya abakinnyi bakuze ariyo mpamvu yahisemo kurekura Ander Herrera kugira ngo ahe umwanya abakinnyi bashya yiteguye kuzazana mu mpeshyi.

Ikinyamakuru RMC Sport cyavuze ko Athletic Bilbao nayo yifuzaga kwisubiza Ander Herrera,ariko yahageze itinze isanga PSG yamaze kumusinyisha.

Ntabwo Herrera w’imyaka 29 arasinya amasezerano muri PSG gusa yamaze kumvikana nayo imbanzirizamasezerano aho ngo byitezwe ko azayisinyira imyaka 4 cyangwa 5.



Ander Herrera yamaze kumvikana na PSG