Print

Kim Jong Un yatangaje ko Amerika ifite umugambi mubi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 1775

Kim Jong Un yatangaje ko igihugu cya US, cyari gifite umugambi mubisha ubwo yahuraga na Perezida Donald Trump mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam.

Ibi Kim Jong Un yabitangarije Putin kuwa Kane w’iki Cyumweru ubwo bahuriraga ahitwa Vladivostok mu muhuro wamaze amasaha 5.

BBC itangaza ko muri uyu muhuro w’aba bayobozi b’ibikomerezwa, Kim Jong-un yaba yarabwiye Vladimir Putin ko ibintu bitifashe neza namba hagati ya koreya y’Epfo na Koreya ya ruguru.

Kim Jong Un yavuze ko umubano we na Koreya y’Epfo ushobora kuzamba burundu bitewe n’uko US yitwaye nabi muri ibi biganiro byabereye Hanoi byari bigamije gusaba igihugu cya Korea gusenya ikorwa ry’ibitwaro by’ubumara.

Ibi biganiro byabaye muri Gashyantare uyu mwaka,byarangiye Trump na Kim nta kintu bumvikanye nyuma y’aho uyu muyobozi wa US yanze gukuriraho Korea ya ruguru ibihano byerekeye ubukungu yafatiwe.

Putin yatangaje ko mugenzi we Kim akeneye ko ibihugu byose ku isi byemera ko umutekano wa Koreya ya ruguru utazahungabanywa kugira ngo yemere guhagarika gukora ibitwaro by’ubumara.