Print

Rubavu: Umukobwa w’imyaka 19 yafatanywe udupfunyika 1230 tw’urumogi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 3866

Uyu mukobwa ukiri muto,yafashwe ku wa Kane tariki 25 Mata2019 afite igipfunyika cy’ibiro 125 kirimo utu bule 1230 tw’urumogi.

Bazihira yavuze ko ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge yabishowemo n’umugore witwa Evelyne Uwineza nawe wahise afatirwa mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Innocent Gasasira, yaburiye abantu batunda, abacuruza ndetse n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ko babireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yavuze ko amwe muri ayo mayeri bakoresha batwara ibiyobyabwenge harimo ababitwara mu biribwa, ababishyira mu tujerekani nk’abatwaye ibinyobwa, mu migati, mu mapine y’amagare n’andi mayeri menshi atandukanye bakoresha.

Aha yagize ati " Amayeri ayo ariyo yose ababikora bakoresha n’andi bateganya kuzakoresha Polisi ifatanyije n’abaturage izayatahura, uzabigerageza wese azahura n’ingaruka zikomeye."


Comments

gakuba 27 April 2019

Ntabwo ali ibiro 125 abantu bashatse ibyo gushakira mubiyobya bwenge babiheba, bagashakira ahandi cyangwa bakajya guhinga kuko u wibeshya yibwiraga ko arusha Polisi ubwenge, uwo mwana bamukosore aliko nawe atange amakuru atabeshya