Print

Raheem Sterling yatangaje igihano yifuza ko cyajya gifatirwa amakipe afite abafana bagira irondaruhu kugira ngo ricike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 3921

Abakinnyi b’abirabura bamaze iminsi bibasirwa bikomeye mu Butaliyani,mu Bwongereza n’ahandi ariyo mpamvu uyu mukinnyi Raheem Sterling yasabye ko hafatwa ibihano bikarishye birimo kwambura amanota 9 ikipe ifite abakinnyi bagaragaweho irondaruhu ndetse ikamara imikino 3 ikina kuri stade yayo nta bafana.

Mu minsi ishize nibwo Raheem Sterling yibasiwe n’umufana wa Chelsea,amutuka ku ruhu bituma abantu benshi basaba FIFA kugira icyo ikora.

Raheem Sterling yanditse mu kinyamakuru The Times ko abashinzwe ruhago ku isi bakwiriye guhindura ingamba z’ukuntu barwanyaga irondaruhu,bagashyiraho ibyemezo bikarishye.

Yagize ati “Nasaba ko ikipe bigaragayeho yahita ikurwaho amanota 9.Ese ni uwuhe mufana wakwishora mu bikorwa by’irondaruhu byatuma ikipe ye imanuka cyangwa ikabura igikombe?.Ikipe igomba kumara imikino 3 ikinira muri stade itarimo abafana.”