Denis Karera yabwiye Newtimes ko yahisemo kubakira abaturage kuko atari byiza ko bahabwa amafaranga, ngo bayapfusha ubusa ahubwo bagahita bajya kurema utundi tujagali.
Amazu yubakiwe abazimurwa, baramutse bayagiyemo, hakaba harimo abazafata inzu y’icyumba kimwe, ufashe inini agafata ifite ibyumba bibili n’uruganiriro.
Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo, ubu barafite ikibazo cyo kumvisha aba baturage ko bagomba kujya muri ariya mazu, hagiyeyo Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akiri Hon Kaboneka, hagiyeyo abasenateri bose birananirana ariko abaturage bo basaba ko itegeko ryakubahirizwa.
Ubusanzwe iyo ubwumvikane bunaniranye, hakurikizwa itegeko. Gukurikiza itegeko nabyo bisa n’ibigoye kuko bisaba ko abaturage bahabwa ingurane y;’amafaranga barimo basaba.
Amafaranga nayo akaba agoye kuko umushoramali yamaze kubaka, Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo bakaba bari abaturage bari kwanga kuyajyamo, kandi itegeko hari icyo ribemerera.
Itegeko riha Ubuyobozi ububasha bwo kwemeza ko igikorwa iki n’iki ari inyungu rusange ariko nanone rigaha uburenganzira abimurwa bwo guhabwa ingurane kandi yumvikanweho.
Minisiteri y’Ubutabera niyo mujyanama w’inzego za Leta n’ibigo biyishamikiyeho. Gusa nanone, Minisitiri w’Ubutabera, Jonson Busingye ni murumuna wa Denis Karera, Umushoramali wubatse ariya mazu.
Uburanira abatuye Bannyahe yari yareze atanyuze mu nzira zose z’ubuyobozi zisabwa mbere yo kugana inkiko asabwa gusubirayo. Ese kumvikana nibinanirana hagakenerwa inama ya Minijust, Minisitiri Busingje azabasha kurararama ashingire ku itegeko arenganure buri ruhande? Ni ihurizo kuri we!
Foto: Taliki 31/3/2018 Ubwo uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umushoramali Denis Karera bari gushyira ibuye ry’ifatizo ahubatse amazu abatuye "Bannyahe" bagomba kwimukiramo/Newtimes
Umva muri iyi Video byinshi kuri iki kibazo
Ariko nta tegeko rihana umuntu uzana ingengabitekerezo mu bantu!?cg kwakira igitekerezo nk,iki ubona bikwiye?birababaje
Izo nzererezi zitura bannyahe bazirukane nubundi inyinshi zahawe ibyo bibanza namasambu na leta ya Habyarimana babitwambuye ku ngufu Dore ko icyo gihe umuhutu nabwo wumukiga ariwe warufite ijambo
None se abaganirijwe, bakemera,bakanasinya, uyu munsi bakaba baburana ko ingurane bahawe idahagije,nibo bari mu kuri?
Mujye mukomeza kudusesengulira ibibazo nkibi kuko bireze mu Rwanda aho inyungu z’umuntu iyo zigonganye n’inyugu z’abaturage abaturage babbigenderamo buri gihe.
Nk’umuntu warahiriye ko atazakoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite. Narenganure abaturage nkaho nabogamira kuri mwenewabo kd ahagaririye Justice haribindi azaba yerekanye. Ubundi se ko itegeko rivuga ko ukora igikorwa wamaze kumvikana nabimurwa kuki atabikoze
Harya mu mategeko yu Rwanda nta conflit d’intérêt ibamo?
Murakoze banyamakuru kudushyiriraho iyi nkuru twibazaga impamvu ibi ntamuntu numwe ubivuga. Kandi nomu zindi gahunda za leta usangamo icyo kintu. Turasaba kuvangura imitungo ya leta n’imitungo y’abantu ku giti cyabo. Ndabashimiye cyane.