Print

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 4641

Ibihugu birimo Canada,Ubufaransa na UK, biherutse kuburira abaturage babyo kwitwararika igihe basuye u Rwanda, ndetse no kwitondera gusura ibice by’igihugu birimo pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe n’ibice byegereye imwe mu mipaka,bituma ba mukerarugendo banga kuza mu Rwanda.

Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye abantu kudaha agaciro ibyatangajwe n’ibi bihugu ndetse yemeza ko mu Rwanda hari umutekano.

Yagize ati “Ntimuhe agaciro amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga za internet z’igihugu gituranyi ku bijyanye n’umuburo w’ingendo, ntabwo bari mu kuri. Urugero nka Canada ntacyo yigeze ihindura ku muburo yatanze mu byumweru bishize, ni nako bimeze ku Bufaransa no ku Bwongereza.”

Dr Richard Sezibera yunze mu rya Amb.Olivier Nduhungirehe nawe wamaganye ibyatangajwe n’ibi bihugu ku Rwanda avuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano muke guhari ndetse ngo bazegera ibi bihugu bakaganira kuri ibi bintu.


Comments

fabrice 28 April 2019

Bwanaminisitiri wubutegetsi bwigihugu muturenganure abacuruzi mukarere karusizi
kubibazo dufite byabuze ubikemura
tumaze imyakaitatu baranze yuko dutora umuyobozi uduhagarariye munamajyanama yakarere, ese meya abona ntaco tumaze twateza akarere imbere? Ibibazo byishi dufite tubura ubituvugira nibwo tuja gucururiza muri congo naho duhurira nibibazo byishi. Kuberayuko twanze uwaduhatira kuberinyungu ze nico tuzira?


Kijyana 28 April 2019

Nyakubahwa uwakubaza niba icyo gihugu gituranyi aricyo kijya kubwira USA, UK,France etc...inama ziha abaturage bacyo bagiye gutemberera mu Rwanda wabyemeza?