Print

Umukinnyi yahawe ikarita itukura ahita ajya kuzimya umuriro wa stade umukino urahagarara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 5461

Uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cyitwa Hellenic League Division,kitabarwa mu Bwongereza,yakoze agashya katumye benshi bacika ururondogoro ubwo yazimyaga amatara y’iyi stade yarimo iberaho umukino.

Uyu mukinnyi yabwiye abantu ko atashakaga gukupa amatara ya stade ahubwo ngo yabikoze aziko akupye amatara yo mu bwiherero abona hazimye aya stade DN Fire Stadium yaberagaho umukino.

Umukino wahagaze iminota 5 kubera amakosa y’uyu mukinnyi gusa umusifuzi yaje gutegeka ko ukomeza,byatumye ikipe ya Cheltenham Saracens yatsinze umukino ibitego 3-1 ikipe ya Kidlington FC.