Print

Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda rwanenze Aline Gahongayire waciye amazi ibinyamakuru byo mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 5629

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 26 Mata nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Aline Gahongayire ari kwishongora ku binyamakuru byo mu Rwanda ndetse agira na bimwe yibasira mu mvugo yababaje benshi.

Gahongayire yavuze ko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda ibintu byatumye anengwa n’abantu batari bake bagiye bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’agace yabivugiyemo avuga ko ibibazo byose bijyanye n’urugo rwe yabibajijwe na Radio ya Voice Of Amerika[ VOA],ndetse avuga ko atari kwigera abivugira kuri Radio zo mu Rwanda ahubwo ko yari yigereye i Washington DC ahita anavuga ko atari kuri Radio ya Isango Star.

Nyuma y’aya magambo ya Gahongayire agaragaza kwishongora ndetse no gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi ariryo ryamugize icyamamare,urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro ’Rwanda Showbiz Journalist Forum’ rwamunenze ndetse rusaba abanyarwanda kudaha agaciro aya magambo ye.


Ibaruwa urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda rwandikiye Gahongayire


Comments

kss 28 April 2019

Ariko murasetsa uyu ntabindi yamamo atari amatiku ariko reka abatuke nimwe mwamugize icyo atari nge simbona nicyo amaze cyangwa yamariye societe nyarwanda atari ubwirasi no kwishyira hejuru gusa


KAMAYIRESE 27 April 2019

Hoya pe ubu buryo sibwo mwanengamo uyu Gahongayire w’umwirasi bigeze aha. mwahise se muhagarika ibihangano bye mugihe atari yasaba abanya Rwanda bose muri rusange imbabazi? ntabwo yasuzuguye itangazamakuru gusa ahubwo n’anbanyarwanda bose. Mwahagarika ibihangano bye maze abijyane kuri VOA babe aribo bazajya bamwamarizi ibihangano bye. sha buriya umurengwe wica nk’inzara. ariko se uyu Gahongayire amaze kugera kuki?