Print

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byari bihiye Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 April 2019 Yasuwe: 4290

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibitaro byitiriwe umwami Faisal byari bihiye ariko abatabazi barahagoboka gusa abarwayi bamwe n’abarwaza basohowe hanze igitaraganya.

Kubera iki kibazo cy’umuriro abarwayi bamwe barembye ambulance zagerageje kubatwara, zibakura muri ibi bitaro byabaye icuraburindi nyuma y’izi nsinga zaturitse zigashaka guteza inkongi.

Nyuma y’insinga zaturitse, habayeho kwikanga ko hari ikibazo gikomeye cyabaho bituma abarwaye bidakomeye basohorwa. Ubuyobozi bw’ibitaro bwagerageje no gucana moteri ariko ntiyaka ariyo mpamvu hamaze umwanya munini hari umwijima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yabwiye IGIHE ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kirimo kureba ahavutse ikibazo ngo gikemuke.

Yagize ati “Ikibazo cyo ntiyacyabura kuko basohoye abarwayi bose usibye abari basanzwe bakeneye ubufasha bukomeye, REG irimo gusuzuma ngo irebe niba hari agace kamwe abarwayi babimuriramo ngo barebe icyateye iki kibazo, gusa nta murwayi wagize ikibazo kuko abaganga barimo gukora ibishoboka byose.”

Yavuze ko ikibazo cy’amashanyarazi cyanageze ku gice kinini muri Kacyiru, hakabaho ikizima nubwo ibibazo byatangiye gukemuka.