Print

Neymar Jr yaraye akoze urugomo rushobora gutuma ahagarikwa mu mupira w’amaguru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2019 Yasuwe: 6852

Uyu rutahizamu uri mu mazi abira,yaraye yitwaye nabi cyane ubwo yazamukaga ku ngazi zo muri stade de France agiye gufata umudali w’uko batsindiwe ku mukino wa nyuma wa Coupe de France na Rennes kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho banganyije ibitego 2-2.

Neymar Jr yasagarariye uyu mufana washakaga kumufata selfie,ahita amukubita igipfunsi mu maso imbere y’ama cameras menshi yahise ashyira hanze iyi video.
Uyu mufana wahohotewe yashatse gufotora Neymar Jr ubwo yarimo azamuka muri stade de France hejuru,amukubita igipfunsi mu maso.

Ikintu cyababaje benshi ni uko Neymar Jr yakubise uyu mugabo ari imbere y’umwana muto bituma benshi bemeza ko nta rugero yahaye uyu mwana muto.

Neymar Jr akoze aya mahano nyuma yo gufatirwa ibihano kuwa Gatanu w’iki Cyumweru byo gusiba imikino 3 ya UEFA Champions League kubera gutuka abasifuzi kuri ba nyina nyuma y’umukino PSG iheruka gusezererwa na Manchester United.

Urugomo urwo arirwo rwose mu mupira w’amaguru rurahanirwa ariyo mpamvu byitezwe ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa rizahana bikomeye uyu munya Brazil,utakigira ikinyabupfura.