Print

Umugore watumye Wayne Rooney aca inyuma umugore we yashyize hanze igitabo cyuzuyemo amabanga yabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2019 Yasuwe: 5159

Uyu mugore yavuze ko yasambaniye na Wayne Rooney muri Hoteli arangije amwereka impapuro umugore we Coleen yivurijeho ndetse arizwa n’uko yamuciye inyuma.

Helen uzwi cyane kubera ko yatwaye irushanwa rya Big Brother muri 2014,yanditse igitabo cyitwa A Man’s World,avuga ko yasambanye na Rooney arangije amuririra ku bitugu nyuma yo kureba ku mpapuro umugore we yivurijeho ndetse n’ifoto y’umuhungu we.

Helen w’imyaka 32,yavuze ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Rooney inshuro nyinshi ndetse ngo babikoreraga ahantu hatandukanye.

Iki gitabo cya Helen kivuga ko uyu mukinnyi akimara guca inyuma umugore we ubwo yari atwite,yarize kubera ibyo yari amaze gukora,amusaba ko nta wundi muntu agomba kubibwira.

Iki gitabo kandi kivuga ko Rooney yashwanye na Rio Ferdinand bakinanaga muri Manchester United,amuhora ko yaciye inyuma umugore we kandi atwite inda y’imvutsi.






Helen yashyize hanze igitabo cyuzuyemo amabanga y’ubusambanyi yakoranye na Wayne Rooney


Comments

OnePerson 29 April 2019

Nonese ni gute ngo uwo mugore yatumye Rooney aca inyuma uwo bashakanye