Print

Ya bisi ya Rayon Sports yongeye gupfira mu nzira abakinnyi batabarwa n’abafana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 3634

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki ya 28 Mata 2019,nibwo iyi bisi yapfiriye i Musambira mu Karere ka Kamonyi ubwo yari itwaye abakinnyi batashye i Kigali nyuma yo gutsindira AS Muhanga kuri Stade Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona yari igeze ku munsi wa 24.

Iyi modoka itajya ihirwa no gukorera urugendo mu ntara y’amajyepfo,yapfiriye I Musambira,abakinnyi batabarwa n’abafana ba March Generation babahaye imodoka yari yabazanye biba ngombwa ko bategerereza izo batega zazaga I Kigali.

Iyi modoka Rayon Sports yarangiwe n’Akagera Motors yagize ikibazo bwa mbere kuwa Gatanu Taliki ya 29 Werurwe 2019, imara iminsi ku muhanda,ahitwa Gatagara mu karere ka Nyanza, ubwo yari itwaye abayobozi b’iyi kipe bari bagiye kuyimurikira abafana bo mu Ntara y’Amajyepfo no kubashishikariza kugura amakarita azwi nka MK Cards.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko nyuma yo gutenguha abakinnyi n’abatoza,iyi bisi yaje gukorwa ndetse ikaba yaraye I Kigali.


Comments

Frank 29 April 2019

ikigipfu bagisondetse Rayon ngo nindege yokubutaka ra bayikuburiye Rayon yarasaziye mugutwara abagenzi za Rusumo mwakwisubiriye muri KBS koko.nasekejwe no kujya kwerekana igipfu kigapfira munzira muri nkabana bagurira umwenda bakajya kuwuratisha abanda rwose kdi unashaje mwarasebye