Print

Zinedine Zidane yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya nyuma muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 3688

Uyu mutoza wigaragaje cyane mu mwaka washize,yaraye arakajwe cyane no gutsindwa n’iyi kipe ya nyuma igitego 1-0,bituma iva kuri uwo mwanya ihasiga SD Huesca.

Zidane yagize ati “Nkunda kuvugira neza abakinnyi banjye ariko uyu munsi ntabyo nkora.Ntabwo tugomba gukina gutya.Nateguye uyu mukino ndi kumwe n’abakinnyi bose ariko bakoze ibyo ntababwiye.

Ntacyo twakuze.Kuva ku munota wa mbere kugera kuwa nyuma twitwaye nabi.Dukwiriye kurakara cyane.Njye ndarakaye cyane.Twigaragaje nabi.Dukwiriye gusaba imbabazi abafana bacu kubera amakosa yacu.Nta kintu na kimwe twakoze.Ntitwigeze twiruka,ntitwabashije kwambura umupira.”

Umutoza Zidane wari warakaye cyane,yasabye bamwe mu bakinnyi ba Real Madrid gutangira gushaka amakipe mashya kuko hari abazarekurwa barimo Gareth Bale, Isco na Dani Ceballos.

Kubera ko Real Madrid izagura abakinnyi bakomeye cyane,irifuza kurekura abakinnyi batagitanga umusaruro bakajya kwishakira aho bakina.