Print

Abantu 27 bishwe n’umuti wica udukoko bahawe n’umuhanuzi wababwiye ko wirukana abadayimoni [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 3856

Uyu mupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo amaze guhitana abantu 27 mu gihe abarenga 18 bamerewe nabi nkuko ikinyamakuru Zambia Observer kibitangaza.

Aba bantu banyoye uyu muti wica udukoko kuwa 21 Mata 2019,ubwo bari baje mu rusengero gushaka Imana,babwirwa na pasiteri ko bakwiriye kunywa umuti wica udukoko wo kubafasha kwirukana satani bawunywa bihuta ubamerera nabi.

Uyu muhanuzi yahaye aba bayoboke be uyu muti wica udukoko,ababwira ko niba bashaka Imana mu buzima bwabo bagomba kuwunywa kugira ngo wirukane abadayimoni mu mibiri yabo.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko mu banyoye uyu muti ukabahitana,harimo abaganga 2 n’abarimu bane.





Comments

mazina 29 April 2019

Ibi byose biterwa nuko twinginga abantu ngo tubasange iwabo twigane Bible ku buntu bakanga.Pastors bakabashuka ko kugirango Imana ibemere,bagomba kumuha Icyacumi.Muli Yohana 8:32,Yesu yavuze ko "nitumenya UKURI kuzatubatura" ibinyoma by’abanyamadini.Naho muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "kwirinda" abanyamadini,ntidupfe kwemera ibyo batubwira.Muli Ibyahishuwe 18:4,hadusaba "gusohoka mu madini y’ikinyoma".Ngo nitwanga,tuzarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu kandi tugusanze iwawe,tubwire tuzabikora.


uwayo 29 April 2019

ubuse gutangaza inkuru namwe mutizeye mwumva bidasebetse