Print

Brazil: Umunyamideli wari mu kazi yituye hasi ahita apfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 1774

Ubwo Tales Soares yarimo agenda nk’abanyamideli (catwalk),yituye hasi amarabira kuwa Gatandatu taliki ya 27 Mata 2019, niko gutabarwa n’abari hafi ye,ajyanwa kwa muganga ahagera yapfuye.

Uyu musore warimo yamamaza Ocksa,yituye hasi bamwe bakeka ko byatewe n’ingendo ye yatumye imishumi y’inkweto ye imutega yikubita hasi.

Icyagaragaye ni uko uyu musore yikubise hasi,abanza isura ye ku butaka,atangira kuzana ifuro mu kanwa nyuma apfira kwa muganga.

Ushinzwe inyungu z’uyu munyamideli,Rogério Campaneli,yavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musore wari mu kazi kuwa Gatandatu.

Yagize ati “Ibi ni ibihe bigoye tugomba gufatana mu mugongo.Byose byabaye bitunguranye kandi tutabyiteze.Umuganga yavuze ko Tales ashobora kuba yari arwaye indwara yo mu myanya ndangagitsina ativuje.