Print

Umugore yakoze ikirori gikomeye yishimira gatanya yahawe nyuma y’imyaka 15 yari amaze ayihigisha uruhindu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 4577

Uyu mugore washakanye n’umugabo we witwa marc muri Gicurasi 2005,urukundo rwabo rwahise ruzamba,ibyari ukurebana akana ko mu jisho bihinduka induru zidashira niko gutangira gushaka uko yatandukana nawe.

Uyu mugore yavuze ko yarwanye intambara yo gushaka uko yatandukana na Marc,ahitamo kuzuza ibipapuro by’ubutane muri 2012,birangira ahawe gatanya muri werurwe uyu mwaka ariyo mpamvu yahisemo kuyikorera umunsi mukuru.

Catherine Navarro yashatse uyu mugabo we ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko ariko ngo kuva yamushaka yabayeho nk’uri muri gereza yifunguriye,ariyo mpamvu akimara kubona gatanya yahise ategura ikirori,agura inzoga zihenze zirimo za champagne,agura za gato zihenze nk’iz’ikoreshwa mu bukwe yishimira gutandukana na Marc ashinja ko yari yaramuzonze.

Akimara kubona gatanya Catherine Navarro yagize ati “Ndishimye cyane kuba twatandukanye.Ndishimira ko ntacyitwa izina rye, nongeye gusubira uko nari meze mfite imyaka 20 ubwo twashyingiranwaga.

Ubwo Catherine Navarro yuzuzaga impapuro zisaba gatanya,uyu mugabo we Marc yanze kuzisinya ndetse ahita amusiga mu rugo arigendera,uyu mugore abibwira urukiko ubwo yasabaga gatanya,rumusaba ibihamya by’uko uyu Marc yaburiwe irengero arabitanga,birangira ahawe gatanya.

Uyu Catherine Navarro yahuriye na Marc mu bukwe bw’inshiti yabo yari yabatumiye,baramenyana bakiburimo uyu mugabo ahita amusaba ko bashyingiranwa ku munsi wa mbere bari bahuye arabyemera.

Catherine Navarro akimara kugera mu rugo yasanze Marc hari amabanga amuhisha ndetse ngo atamubanira neza bituma ahita yifuza ko batandukana gusa gatanya yaramuzengereje kuko yamaze imyaka 15 ayihiga.







Comments

didi 30 April 2019

Erega imyumvire igomba guhinduka; ubuse aho kubana mukagera aho mwicana , ubwo se cercueil ni gatanya cg ni ukubona so atemagura nyoko. Bigomba guhinduka abadashobokanye bagatana.


Charles 29 April 2019

Ndemeranya nawe pe!! Divorce burya Ni ubusembwa si ikintu, gusa abera ntacyo kubabwira, kuko bo Kenshi babana nk’inkoko cyane ko gusambana bataboneka nk’icyaha ahubwo navuga ko Ari Besoin physiologique.


Gruec 29 April 2019

Divorce ni ubusembwa butagira izina, ni umuvogo utagira icyomoro iyo harimo abana ho rwose ni cercueil. Urugendo rwa divorce ruruta urw’ubuhunzi. Niyo myumvire yanjye.


gatera 29 April 2019

Nyumvira nawe kwishimira GATANYA.No mu Rwanda hasigaye hari Gatanya nyinshi cyane.
Tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi