Print

Lionel Messi yishimanye n’abana be mu buryo budasanzwe nyuma yo kwegukana La Liga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2019 Yasuwe: 3924

Messi winjiye muri uyu mukino ku munota wa 46 Levante yananiranye,yahise ayihangamura ayitsinda igitego 1-0,cyahesheje ikipe ya FC Barcelona igikombe cya La Liga cy’uyu mwaka,cyayoroheye cyane kubera imbaraga nke za Real Madrid na Atletico bari basanzwe bahangana.

Nyuma yo gutsinda igitego cya 34 muri shampiyona ndetse akegukana iyi La Liga,Messi yishimanye n’abahungu be babiri Matteo na Thiago mu kibuga cya Camp Nou.

FC Barcelona yegukanye igikombe cya 8 mu myaka 11 ya shampiyona ziheruka mu gihe Messi we yegukanye La Liga mu mateka ye.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter ya FC Barcelona,yagaragaje umuhungu wa Messi w’imyaka 3,Mateo aturuka kure yiruka asanga umubyeyi we amutegereje,arapfukama aramuhobera.







Comments

Charles 30 April 2019

Ni byiza birahebuje!

Burya instinzi iraryoha, bikaba agahebuzo iyo Ari instinzi wavunikiye.

Ntako bisa Ni byiza pe!