Print

Rayon Sports ishobora guhagarikwa imyaka 3 itagura abakinnyi izira Sarpong

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 7185

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko ikipe ya Rayon Sports yemereye Dreams FC ko izayishyura ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika niramuka ishimye rutahizamu Micheal Sarpong ariko kugeza ubu iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda,yararuciye irarumira yanga kwishyura ariya mafaranga kandi uyu rutahizamu ari kwitwara neza.

Dreams FC ngo imaze kwandikira Rayon Sports amabaruwa 3 asaba aya madolari ibihumbi 10 ibinyujije muri FERWAFA,ariko ubuyobozi bwayo bubona ay mabaruwa ntibugire icyo bukora.

Bivugwa ko Rayon Sports yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’imyaka 2 ariko ntishaka kwishyura aya mafaranga bivugwa ko ari indezo iyi kipe yo muri Ghana isaba kuri uyu rutahizamu umaze kugaragariza abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ashoboye.

Sarpong amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 11 birimo 2 yatsinze mukeba APR FC ndetse yamaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports batari bake ku isi.

Amategeko ya FIFA avuga ko iyo ikipe irezwe ko yanze kwishyura amafaranga y’indezo,ifatirwa ibihano birimo kumara imyaka 3 itagura abakinnyi.


Rayon Sports irashinjwa kwanga kwishyura Dreams FC indezo y’ibihumbi 10 by’amadolari kuri Sarpong


Comments

MUKEBUZI 30 April 2019

Nyamara Managment y’iyi kipe ni ikibazo pe. Ngibyo ibibazo byo gucibwa amafaranga ya hato na hato, ibibazo na FIFA, na FERWAFA, Kugura imodoka idashobotse, n’ibindi tutazi. Ikipe c’est un organisation nk’izindi zose. Hagomba imicungire ihamye , inoze, kandi byose mu mucyo? Ese mama buriya RAYON SPORT igira gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari bya buri mwaka? Igira amabwiriza y’imicungire y’umutungo?(manuel de procédure de gestion) Igira auditeur interne, na Externe? Bakora raporo y’imikoreshereze y’imari ya buri gihembwe, ya buri mwaka? Inama y’ubutegetsi n’inama rusange ziraterana zikemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari mbere yo gushyirwa mu bikorwa? Imicungire y’abakinnyi, abakozi bite? Ntabwo RUHAGO ari mu kibuga gusa. Ni ubuzima bwose , gutsinda ni résultat final ya biriya byose. Iyo kimwe kibuze, na ya finalité irabura nyine. Turambiwe amande ya buri gihe. MUKOSORE cyangwa mube GASENYI. TURABAKUNDA. ARIKO UBWO NO MUYANDI MAKIPE NDETSE NA FERWAFA BIRABAREBA.