Print

Umubano w’umutoza mukuru wa APR FC na bamwe mu bakinnyi bayo ukomeje kwibazwaho na benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 5155

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,bamwe mu bakinnyi barimo Sugira Ernest,Bigirimana Issa,Sekamana Maxime n’abandi ,bakuwe mu bakinnyi bagomba kwifashishwa n’uyu mutoza ukomoka muri Serbia.

Iki kibazo cyatangiye gufata intera ubwo uyu munya Serbia yakuraga umukinnyi Bigirimana Issa mu bakinnyi bagombaga guhangana na Rayon Sports kuwa 20 Mata uyu mwaka avuga ko atari ku rwego yifuza,bituma benshi babyibazaho cyane kuko uyu rutahizamu agora Rayon Sports bikomeye.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-0,Krmpotic yahise atangaza ko abakinnyi bakoreshejwe kuri uyu mukino aribo agomba gukomezanya yitegura umukino wwa Kiyovu Sports wo kuri uyu wa Kabiri uretse Nshuti Dominique Savio wasimbuye Byiringiro Lague.

Guhera ku Cyumweru kugeza n’uyu munsi abandi bakinnyi ntibongeye gukorana imyitozo n’ikipe,byatumye bamwe bagana Gym abadafite imyitwarire iboneye bigira mu bindi.

Sugira Ernest yatangarije Radio 10 ku munsi w’ejo ko yakize neza ndetse ahagaze neza ariko ategereje ko umutoza amugirira icyizere ndetse yemeza ko hari bamwe mu bakinnyi bakina badahagaze neza kumurusha.

Sugira yavuze ko atazi impamvu atagirirwa icyizere n’umutoza kandi amaze igihe yarakize imvune ndetse yarakoze ibishoboka byose ngo yongere agaruke mu kibuga.

APR FC irahura na Kiyovu Sports ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’imwe n’igice kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.


Umutoza Zlatco Krmpotic yashyize ku ruhande bamwe mu bakinnyi ba APR FC