Print

Inyeshyamba 7 z’Abanyarwanda zafatiwe mu Burundi zashyikirijwe u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 10676

Itsinda ry’akanama mpuzamahanga gashinzwe umutekano mu biyaga bigari[UN MISSION FOR THE DRC), abahagarariye SADEC,abayobozi na polisi y’Uburundi nibo bahaye izi nyeshyamba u Rwanda nyuma yo kuzifatira I Burundi.

Izi nyeshyamba zirimo Pascal Uwimana, Claude Hategekimana, Jean Claude Harerimana, Jean Pierre Tuyizere, Emmanuel Hagenintwari, Eric Ntegerejimana na Albert Havugimana uzwi nka “Mwarimu” nibo bashyikirijwe u Rwanda.

Izi nyeshyamba biravugwa ko zahungiye I Burundi nyuma yo kuraswa n’ingabo z’u Rwanda,zirafatwa none zashyikirijwe u Rwanda nkuko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangarije kuri Facebook yacyo.

Izi nyeshyamba zafashwe kuwa 08 Mata uyu mwaka,zahise zifungirwa muri gereza yitwa Mabayi mu Burundi iminsi itatu,zihava zijya gukorerwaho iperereza ahitwa SNR I Bujumbura.

Umwe mu bayobozi bo mu Burundi witwa Anicet Saïd yabwiye abanyamakuru ko nta kibi Uburundi bwifuriza u Rwanda ndetse asaba abayobozi b’u Rwanda guta muri yombi abahungabanya umutekano w’Uburundi baza mu Rwanda bakabatanga.

Izi nyeshyamba zari zifite imbunda 5 za Kalachnikov,magazine 6 ndetse n’icyombo.




Comments

gakuba 1 May 2019

Ko batavuga aho bari baturutse, binjira mu Rwanda nibyo duhora tuvuga. ko baba hariya biriya nimikino ngo bigire abere turabizi ko aliho byose bikorerwa, ntituri ibitzmbambuga*


ariko 30 April 2019

aba wasanga bari banze gusubira mwishyamba bakabahimisha kubacyura hhhhh aka ni agakino


ariko 30 April 2019

aba wasanga bari banze gusubira mwishyamba bakabahimisha kubacyura hhhhh aka ni agakino


Ganza 30 April 2019

abarundi bakoze igikorwa kiza, si ubwambere baduhaye abanyabyaha kuko na Mushaidi nibo bamwohereje,none dore bohereje nabandi barwanya urwanda bafashe. iki gikorwa nikiza cyane, natwe niba hari abarwanya leta y’uburundi baba hano tubabahe maze amahoro ahinde mu karere kacu.


Charles 30 April 2019

Hahahahaha!!!! Barundi bavandimwe mwisubuyeho ku gakino kanyu!!??

Imana ishimwe niba Nta Kibi mutwifuriza mukaba mubona ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, byaba ari iby’akarusho.

Barundi mureke duhane amakuru, ibyo kugendera KU bwoko, ishyari no kwishishanya tubiveho, bityo tuzabaho neza Kandi dutere imbere