Print

Zlatan Ibrahimovic yasagarariye umukinnyi bari bahanganye nyuma yo kumutsinda igitego [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 3778

Ibrahimovic akimara gutsinda igitego cy’intsinzi,yahise yegera uyu myugariro wahoze akina mu bwongereza mu ikipe ya Manchester City na QPR,aramutontomera cyane,bibabaza uyu musore cyane.

Ku cyumweru gishize nibwo LA Galaxy yatsinze iyi kipe ya Real Salt Lake ibitego 2-1 muri shampiyona ya MLS,birimo igitego cya kabiri cya Zlatan Ibrahimovic ku munota wa 78, cyatumye yitwara nabi kuri Onuoha.

Ibrahimovic yahaye urw’amenyo uyu mukinnyi ndetse amufata ku rutugu biramubabaza bashaka gushyamirana ariko bagenzi be bishimiraga igitego barabatandukanya umusifuzi aha Zlatan ikarita y’umuhondo.

Onuoha yatangarije abanyamakuru ko yababajwe n’uru rugomo rwa Zlatan Ibrahimovic ndetse atangaza ko atari azi ko ariko ateye.

Yagize ati “Yaje kunsaba imbabazi nyum y’umukino ariko mu minota 60 y’umukino yari yambwiye ko ari bumbabaze.Yiyita ko ari ishusho ya MLS, ariko se ni kuriya akina mu kibuga?,simbyitayeho.Ntabwo nemeye kumuha imbabazi.Ibyo yakoze ntibikwiriye.”