Print

Umutoza wa PSG yanenze Neymar wakubise igipfunsi umufana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 1748

Nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti na Rennes FC muri Coupe de France,Neymar na bagenzi be bazamutse muri stade y’igihugu bagiye gufata imidali ariko kubera umujinya Neymar agaragara ari gukubita umufana igipfunsi,ibintu byababaje umutoza we Thomas Tuchel wavuze ko bitari bikwiriye.

Yagize ati "Ntabwo ushobora kurwana n’umufana. Ntabwo ushobora gukora ibyo rwose.Ntibiba byoroshye kuzamuka ingazi nyuma yo gutsindwa. Ni ibintu bigoye cyane kuri jye no kuri buri wese - ariko tugomba kubyakira. Niba dutsinzwe, tugomba kugaragaza kubaha abandi.

Neymar Jr w’imyaka 27 y’amavuko uzwiho kugira agasuzuguro kenshi ndetse no kwiyemera cyane,yagiye kuri Instagram ye , yandikaho ati "Nitwaye nabi? Yego. Ariko nta n’umwe ushobora kubirebera gutyo gusa".

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, UEFA, yatangaje ko yafatiye ibihano Neymar byo gusiba imikino itatu yo mu matsinda y’irushanwa rya Champions League ry’umwaka utaha.

Neymar yahanwe azira gutuka abasifuzi bayoboye umukino wo kwishyura PSG yatsinzwemo ibitego 3-1 na Manchester United.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Bufaransa buzafatira ibihano Neymar Jr,kubera iki cyaha cyo gukubita umufana.


Comments

Charles 30 April 2019

Umurengwe wica nabi!!