Print

Burundi: Polisi ikomeje guhohotera Umuhanuzi imushinja ko ari Umunyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 4238

Prophète Modeste afungiwe mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’Uburundi,nyuma yo kwirukanwa I Bujumbura, ashinjwa gusambanya abagore b’abandi ndetse no gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.

Mu byumweru 2 bishize,nibwo uyu muhanuzi wigambaga gukora ibitangaza yirukanwe mu Burundi,azanwa ku ngufu na polisi ku mupaka wa Gasenyi-Nemba I Kirundo kugira ngo aze mu Rwanda,aho kujya mu Rwanda yisubirira mu Burundi.

Uyu mugabo yashinjwe gusambanya abagore basengeraga mu itorero rye“Faith Practice Miracles Ministries” no gutunga ibyangombwa bihimbano.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru,yakibwiye ko uyu muhanuzi yanze kujya mu Rwanda avuga ko ari Umurundi,birangira afunzwe.

Umwe mu bantu biganye na Kayihura Modesste yavuze ko papa we ari umunyarwanda mu gihe nyina ari Umurundi ndetse amashuli yose yayigiye I Kirundo yakuriye.

Uyu muntu wiganye na Kayihura Modeste,yavuze ko atigeze aba mu Rwanda nkuko polisi y’Uburundi ibitangaza ndetse igashaka kumwirukana ku ngufu.

Polisi y’Uburundi yatangaje ko uyu mugabo ari umunyarwanda adakwiriye kuba mu Burundi ndetse ko aba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Goverineri wa Kirundo, Alain Tribert Mutabazi,yavuze ko Prophete Modeste ari muri iyi ntara gusa yanga kugira ikindi kintu atangaza.

Umuhanuzi Modeste wahanuye ko Uburundi buzajya mu gikombe cya Afurika,CAN 2019 bikaba, yabwiye Radio yitwa Buja FM ko nadahabwa icya cumi mu mafaranga abakinnyi b’Uburundi bazahahembwa kubera ko iyi tike yo kwerekeza muri CAN 2019 babonye ,nta mukino n’umwe bazatsinda ndetse ngo nta n’umwe mu bakinnyi babonye iyi tike uzerekeza mu Misiri muri Kamena.

Comments

munyemana 1 May 2019

Amadini y’iki gihe arasetsa.Mu nsengero nyinshi,hateye abiyita ngo ni "Abahanuzi".Ukibaza icyo bahanura ukakibura.Abahanuzi nyakuri b’Imana,urugero na Daniel,Yesaya,Yeremiya,etc...bahanuraga ibintu bifatika.Urugero,bahanuye ko Yesu azaza ku isi,agapfa,akazuka.Niko byagenze.Naho ab’iki gihe,araza akakubwira ko Imana yamweretse ko ugiye gukira,kubona fiyanse,promotion ku kazi,etc...
Cyangwa ko Imana yamweretse ko u Rwanda rugiye kuba paradizo!!! Ubwo sibwo buhanuzi dusanga muli Bible.Abiyita Abahanuzi,mu Cyongereza babita Charlatans.Ni abantu bashaka ko tubemera gusa.
Umukristu nyakuri,akora umurimo Yesu yasize adusabye muli Yohana 14:12.Yigana Yesu n’Abigishwa be,nawe akajya mu nzira,mu masoko,mu ngo z’abantu,etc...akababwiriza Ubwami bw’Imana kandi ku buntu,adasaba Icyacumi.

30 April 2019

Sindeba kuba Pasteur ahubwo ndeba ubumuntu bwo kuba umurundi kko yarahavukiye , arahiga, arahakorera.

Ikindi, niho afite abavandimwe n’inshuti, ntabwo azi mu Rwanda, Ntabantu ahagira, uragirango age hehe Koko??

Barundi bite byanyu Koko?? Byagakwiye gutanga Service abantu bishira me!!

Eric 30 April 2019

niba se ari umunyarwanda bizwi koko natahe mu Rwagasabo ntakibazo, yekwitsindiira kubatamushaka.