Print

Umukobwa wahataniye kuba Miss France 2017 yagonzwe n’imashini ihinga arapfa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 3984

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu nyampinga yagonzwe n’iki gikamyo arapfa nyuma yo kucyinjiramo akajya munsi yacyo.

Uyu mukobwa wari watemberanye n’inshuti ze ahitwa Le Chambon Feugerolles,yababaje benshi kubera uru rupfu rwe.

Ibinyaamakuru byo mu bufaransa byavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22,akimara kugogwa n’iki kimashini gihinga igare yari atwaye ryasigaye hanze we yinjira mu kimashini hasi.

Uyu mukobwa wababaye cyane kubera ko yakubise umutima kuri iki kimashini,yajyanwe igitaraganya kwa muganga,ahageze abaganga bavuga ko yapfuye.

Benshi mu bategura amarushanwa y’ubwiza mu Bufaransa bababajwe n’urupfu rwe ndetse bihanganisha umuryango w’uyu mukobwa ndetse n’inshuti ze.