Print

Umunyamideli yiroshye mu nyanja agiye gutabara imbwa ye bimuviramo urupfu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 3144

Caroline Bittencourt w’imyaka 37,usanzwe ari umunyamideli akaba n’umunyamakuru,yasohokanye n’umugabo we ku kirwa cyitwa Ilhabela,umuyaga mwinshi wo mu Nyanja uhuha ibibwana bye bibiri bigwa mu mazi,ahita abikurikira niko kuburirwa irengero.

Kubera ukuntu Caroline Bittencourt yakundaga izi mbwa ze cyane,yiroshye mu Nyanja yari yuzuyemo umuhengeri agiye kuzitabara,uramutwara,umugabo we agerageza kumushaka biba iby’ubusa.

Uyu mugabo we witwa Jorge akimara kujya gushaka Caroline Bittencourt,umuhengeri wabaye mwinshi urabatandukanya ku bw’amahirwe we umujyana ku nkombe.

Can Saad watozaga uyu munyamideli yagize ati “Yasimbutse mu Nyanja agiye gushaka ibibwana bye bibiri byaguye mu mazi kubera umuyaga.Yari mu bwato we n’umugabo we ndetse n’izi mbwa ze 2.Jorge yagerageje kujya kumushaka ariko ntiyabasha kumutabara kubera ko mu Nyanja harimo umuhengeri mwinshi.Yamaze amasaha 3 yirwanaho kugira ngo arokoke.”

Umurambo wa Bittencourt wabonetse ku munsi w’ejo yapfuye nyuma yo kujyanwa n’uyu muhengeri akaburirwa irengero mu nyanja yo mu mujyi wa Sao Paolo muri Brazil.

Bittencourt yamenyekanye cyane mu binyamakuru muri 2005, ubwo yirukanwaga nabi mu bukwe bwa Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo mukuru ku itegeko ry’umukunzi w’uyu wahoze ari umukinnyi.