Print

AJAX iteye intambwe ikomeye ishobora kuyigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 1943

Ajax Amsterdam yakuyemo Real Madrid na Juventus,yongeye gushimangira ko uyu mwaka ishaka gutwara igikombe cya UEFA champions League ku nshuro yayo ya gatanu,kuko yatsindiye Tottenham iwayo igitego 1-0.

Tottenham yaje muri uyu mukino idafite abakinnyi bayo bakomeye ku busatirizi barimo Harry Kane na Heung Min Son,yatsinzwe igitego ku munota wa 15 w’umukino gitsinzwe na Donny Van de Beek inanirwa kucyishyura.

Ajax yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru,isatira Tottenham cyane ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo batatu bakomeye barimo Hakim Ziyech,Dusan Tadic na David Neres.

Tottenham yari imbere y’abafana bayo yagerageje kugarira izamu ryayo cyane mu gice cya mbere byatumye umunota wa 15 w’umukino ugera Ajax igira 71 ku ijana mu guhererekanya umupira kuri 29 ya Tottenham.Igitutu Ajax yotsaga Tottenham nicyo cyayibyariye igitego ku munota wa 15.

Ku munota wa 25 w’umukino Donny Van de Beek yasigaranye n’umunyezamu Lloris wa Tottenham,ateye mu izamu arawumushota ujya muri koloneri.Ku munota wa 25 Ajax yari ifite 76 kuri 24 ya Tottenham mu guhererekanya umupira.

Ku munota wa 32 nibwo myugariro Jan Vertonghen yakubiswe inkokora iremereye ku mutwe n’umunyezamu Andre Onana wa Ajax bahuriye mu kirere,bimuviramo kuva mu kibuga asimburwa na Moussa Sissoko.Igice cya mbere cyarangiye Ajax iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Ajax yasabye abakinnyi be kugabanya gusatira no kurwana kuri iki gitego bituma Tottenham ibarusha gusa ntiyashoboraga gutera mu izamu kuko ba rutahizamu bayo barimo Lucas Moura na Llorente bari hasi cyane.
Tottenham yagerageje gusatira cyane ariko ntibyayikundira kuko ubwugarizi bwa Blind na Matthijs de Ligt bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 78,Ajax yakoze Counter attack ikomeye cyane,Dusan Tadic yinjira mu rubuga rw’amahina aha umupira David Neres wateye mu izamu ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Tottenham yagerageje kurusha Ajax hagati mu kibuga ariko nyiyabashije kwinjiza igitego mu buryo bubiri yateye bwaganye mu izamu mu mukino wose,bungana n’ubwa Ajax yo yabubonyemo igitego 1-0 cyarangije umukino.