Print

Umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo yagaburiye abayoboke be inzoka nzima ababeshya ko zibafasha kwirukana abadayimoni [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2019 Yasuwe: 2364

Uyu muhanuzi uyobora itorero ryitwa Heaven On Earth Center Ministries yabwiye abayoboke be ko bagomba kurya izi nzoka ari nzima kuko zirimo umuti wirukana abadayimoni.

Veteran Peter yabwiye aba bayoboke be ko izi nzoka yazisengeye zihinduka shokola ariyo mpamvu bakwiriye kuzirya ari mbisi kugira ngo bitandukanye na sekibi.

Aba bayoboke bariye izi nzoka nk’abarya inyama gusa amahirwe bagize ntabwo zari zifite ubumara.

Uyu muhanuzi ukomeye yabwiye aba bantu ko imbaraga z’Imana ziragaragara nyuma yo kurya izi nzoka ari nzima.

Mu myaka 6 amaze ayobora iri torero,ni ubwa kane agaburiye abayoboke be izi nzoka.





Comments

What!!!! 1 May 2019

Ariko ibi nibiki kweli! Siniyunvisha aho ubwenge bwabantu bwagiye. Cyangwa murikiriya gihugu barya inzoka? Urugero, mu Rwanda umuntu bamubwiye ngo nanywe amata basengeye arakira abadayimoni, yayanywa bitamuteye ikibazo kuko naho batakira amata asanzwe anyobwa hano. Arikose inzoka ubwo byashoboka umuntu atagushyizeho icumu kumutima? Niki gituma abantu b’Imana biyahuza ibyo batazi? Kuki abantu bizera ibitagira umumaro kuruta kwizera Imana? Niki kibura kweli? Imana itabare abantu bayo.