Print

Cristiano Ronaldo yamaze kugura imodoka ihenze kurusha izindi zose ku isi itarasohoka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2019 Yasuwe: 5224

Amakuru aravuga ko iyi modoka yihariye ya Cristiano Ronaldo yaguzwe akayabo ka miliyoni 9.49 nyuma yo gutangazwa bwa mbere muri Geneva Motor Show 2019.

Iyo modoka y’Abafaransa ifite udushya twinshi ndetse yakozwe mu rwego rwo guha agaciro uru ruganda rwizihiza isabukuru y’imyaka 110 uru ruganda rumaze ruvutse.Iyi modoka ishobora kugenda umuvuduko wa kilometero 420 ku isaha.

Bugatti ntiyigeze itangaza ko Cristiano Ronaldo ariwe wayiguze ariko uko yavuze ibiranga uwayiguze bwa mbere benshi bemeje ko ari Ronaldo.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo azashyikirizwa iyi modoka ye ihenze cyane mu mwaka wa 2021 kuko hari utuntu twa nyuma bagitunganya.

Ronaldo afite amamodoka menshi atandukanye arimo Lamborghini Aventator, a Mercedes Clase C Sport Coupe, a Rolls-Royce Phantom, a Ujn Ferrari 599 GTO, a Lamborghini Aventador LP700-4, an Aston Martin DB9, a McLaren MP4 12C na Bentley Continental GTC Speed.




Comments

sezikeye 1 May 2019

RONALDO arakize cyane.Afite indege,imodoka nyinshi,amazu ahenze,Hotels zikomeye 3.Ikindi akunda ni "ukwishimisha" mu bagore.Ariko nkuko Bible ivuga,byose ni ubusa!!.UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.