Print

Njuga wo muri Seburikoko yatunguranye avuga uburyo yaryamana n’umunyamidelikazi w’umunyarwanda Kate Bashabe adakoresheje agakingirizo ’Bango’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2019 Yasuwe: 8004

Aha yagarutse ku mukobwa ushobora kuba yamubera umukunzi we aho yavuze ko atakwita ku bwiza bwo mu maso cyangwa ahandi ngo bizaterwa n’umutima we n’imico ye.

Mu kiganiro na K Tv yabajijwe umukobwa abona akumva avuye mu bye asubiza ko umunyamidelikazi Kate Bashabe ukunzwe kuri instagram ari umwe mu bakobwa bo mu Rwanda abona akumva abuze ubwenge,ngo kuko amukunda byo gusara ko babaye bakoze n’imibonano mpuzabitsina ngo nubwo atakoresha agakingirizo ntakibazo byamutera kuko aramwizera cyane.

Yagize ati “ Kate Bashabe n’ Isi man [..] ni mwiza afite ubwenge kandi azi icyo gukora ndamutse mubonye namurya ‘Bango [Gutera akabariro adakoresheje agakingirizo]”

Aha yabajijwe kuri ShaddyBoo uko amwiyumvamo avuga ko adashobora kwemera kuryamana nawe ngo keretse habanje kubaho ikiganiro hagati ye nawe ngo kuko bashobora no kubigirana bikarangira amwangiye ko baryamana kubera ko atamwizera.

Njuga yasoje avuga ko mu bakobwa bakundanye bose amaze kuryamana n’abakobwa 3 yariye Bango [ atigeze yambarira agakingirizo] aho ahamya ko byari byiza,gusa yongera kuburira abantu bose babikora cyangwa bashaka kubikora ko bigira ingaruka mbi kuko bashobora kubyanduriramo indwara zanduriria mu mibonano mpuzabitsina cyangwa bakaba batera inda abo babikoranye batari babifite muri gahunda,aha yabasabye kudahubuka.