Print

Umuhanzikazi nyarwanda wari ufungiye gucuruza abakobwa yavuze ibyo gereza yamwigishije[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2019 Yasuwe: 2502

Umunyarwandakazi Mbabazi Maureen uzwi nka Momo yari amaze igihe kitari gito afungiwe muri gereza ya Muhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019. yafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko nubwo asohotse gusa akirimo kujurira kugirango ahanagurweho icyaha cyo gucuruza abantu [Human Trafficking] yaregwaga.

Aha yatangaje ko ibyamubayeho nubundi byari kumubaho kuko ngo yafatiwe i Kanombe ku kibuga cy’indege ubwo yarajyanye n’inshuti ye hanze,ngo yaje kubazwa niba uwo mukobwa bari kumwe yasabye uruhushya aza gusubiza ko ntarwo afite kuva ubwo ngo yahise ajyanwa gutyo.

Ngo mu gihe cy’umwaka amaze muri gereza yahigiye ibintu byinshi birimo kubana neza n’abantu bose ndetse ngo yahigiye ko buri kintu cyose mu buzima gishoboka.

Yagize ati “ Nizeyo kubana n’abantu bose ,nizeyo ko ibintu byose bishoboka uyu munsi ushobora kuba umeze neza ejo hakaza ubundi buzima ejo bigahinduka[ …] ni byinshi mfite muri njyewe nyine sinzi uko nabigusobanurira.”

Yasoje ashimira RSS ati “RSS ni abantu beza cyane barambaniye ntago nigeze ngira ubuzima bubi urambona nawe [..]” yaboneyeho kubwira abakunzi b’umuziki we bose ko agarutse bushya kandi afite bimwe mu bihangano yasize mu nzu zitunganya umuziki agiye gushyira hanze mu gihe cya vuba.