Print

Ubuhinde: Abakobwa batatu barimo kwifata Selfies bagonzwe na gari ya moshi babiri bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2019 Yasuwe: 1978

Kuri uyu wa Gatatu nibwo aba bakobwa bagonzwe n’imodoka ubwo bari batashye ubukwe ahitwa Panipat bakunda aka gace niko kugerageza kwifatira amafoto mu muhanda wa gari ya moshi irabagonga babiri bahita bapfa.

Ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru cyagize kiti “Aba bakobwa bapfuye bari bahuze bari kwifata selfies,babona gari ya moshi irabasatiriye.bimukiye mu wundi muhanda batarebye ko hari indi gari ya moshi iri kuza ihita igonga 2 barapfa.Umukobwa umwe yagiye mu kindi gice ararokoka.”

Abakobwa bahitanywe n’iyi mpanuka harimo uwari ufite imyaka 19 n’uwa 18 y’amavuko.

Urubyiruko rwinshi mu Buhinde rukomeje gupfa kubera kugerageza gushaka kwifatira Selfies ahantu habashyira mu byago nko mu ishyamba hafi n’inyamaswa,mu muhanda,ku manga n’ahandi.